Rimwe, Yuhi Gahindiro sekuru wa Rwabugili yarambagiye u Rwanda, ageze mu nzira ahasanga akana k’agahungu k’akananu gasa n’agashigaje inkunga nto kagapfa. Akabonye agira impuhwe; abwira abo bari kumwe, ati «Nimukanzanire».
Barakazana, akabaza icyo gashaka kurya cyagakiza. Akana, kati «Ndashaka ituri». Gahindiro abaza abatware n’abahungu ituri icyo ari cyo, barabiyoberwa. Babaza rubanda rwa giseseka rwaje rushagaye umugendo w’umwami n’abatware, bati «Muri mwe ntawamenya ituri icyo ari cyo ?» Havamo umwe ababwira ko ari ibihaza bicucumye mu bishyimbo.
Ubwo Gahindiro amuha uwo mugabo ubivuze, amuha n’abagomba kujya bagemura ibishyimbo n’ibihaza.
Uwo mwana yitwaga Migambi. Nyuma bararimukura, bamwita «Rugombituri», kuko Gahindiro akimutoragura ku nzira bamubajije icyo ashaka, ati «Ndashaka ituri !»
Haciyeho iminsi, wa murezi wa Migambi aragaruka abwira Gahindiro, ati «Mbigenje nte ko wa mwana wandagije noneho agiye kuzira ubworo ?» Gahindiro amuha inka z’imbyeyi icumi zo kumukamirwa. Umugabo arazijyana akamira Migambi.
Nyuma y’amezi atandatu, Gahindiro aramutumiza; baza kumumumurikira Migambi ari umushishe usa na bike. Aguma ubwo kwa Gahindiro areranwa n’abana be, abyirukana na bo; arashakirwa abyara Bisangwa uyu watwaraga urugo rwa Rwabugili rw’i Rubengera, agatwara n’umutwe w’umurangangoma wa Rwabugili witwaga Ingangurarugo na barumuna bazo Inshozamihigo.
Muri iryo murikwa rye rero abari baramubonye ari uruzingo baramuyoberwa barabaririza. Wa mugabo, ati «Ese si wa mwana washakaga ituri !» Bose baratangara bati «Amagara aramirwa ntamerwa». Ni bwo imvugo ikwiriye ibwami no ku karubanda ihinduka umugani.
Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu wigeze kuzahazwa n’akaga hanyuma agahembuka akadibika umubyibuho, bakamugereranya na wa mwana Migambi, bati «Nimurorere amagara aramirwa ntamerwa !»
Kumira amagara =Kuyobokwa n’umugisha.
###google###