Proverbes rwandais

Umugani wa Gashyende n’inshinzi

+

AGAHUGU UMUCO AKANDI UMUCO

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani wegeka igihugu ho umuco wacyo, bawuca iyo bashaka gukemura impaka zishingiye ku migenzereze y’aha n’aha; nibwo baziki­ranura bagira, bati :.«Agahugu umuco, akandi umuco I» Wakomotse kuli Mutaga Sebitungwa, umwami Wu Burundi; ahayinga umwaka w’i 1700. Icyo gihe hali ku ngoma ya Cyilima Rujugira, hakaba hali Abanyarwanda bali baracikiye i Burundi : balimo Bicura […]

YAGARUYE UBUYANJA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300.

YACIYE RUHINGANYUMA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu umugani bawuca iyo babonye umuntu wese ugeze ku cyo undi yamugomwaga, aliko yabigize rwihishwa; ni bwo bavuga, ngo “Yaciye ruhinganyuma abigeraho”. Wakomotse ku baja ba Ruhinga wo mu Rwerere mu Bugoyi (Gisenyi); mbere y’umwaduko w’ingoma nyiginya, hilya y’umwaka w’i 1000.

YAGOSOREYE MU RUCACA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani ukunda kuvugwa cyane bawuca iyo babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva kuko atamunogeye; nibwo bavuga ngo ”Aragosorera mu rucaca”. Ayo magambo yavuzwe na Kimenyi lkimenyi, umwami w’i Gisaka; ahayinga umwaka w’i 1700.

NTA MUTWARE UBA KABEBA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani, rubanda bawuca bawendeye ku muntu w’umukene ugabanye bitakekwaga, noneho abamusumba bakiha gukomeza kumusuzugura by’ishyali; ni bwo iyo amaze kubiganzuza ububasha, rubanda bagira, bati «Nta mutware uba Kabeba !» Wakomotse ku musinga w’umuhoryo witwaga Kabeba, i Suti ya Banega mu Bunyambilili (Gikongoro); ahayinga umwaka w’i 1500.

AMAGARA ARAMIRWA NTAMERWA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bawukurije ku muntu wari warazambijwe n’akaga k’ubukene, hanyuma akagira amahirwe ubukire bukamudamaraza; ni bwo bavuga, ngo «Amagara aramirwa ntamerwa !» Wadutse ku ngoma ya Gahindiro, ukomotse kuri Migambi se wa Bisangwa, umutware w’lngangurarugo za Rwabugili; ahasaga umwaka wa 1800.

YIHINDUYE INYAGIRA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani bawucira ku muntu babonye yarihindurije, agateshwa umuco nyamurema akayabira ingeso mbi z’urugomo n’ubugome n’ubwicanyi;ni bwo mu biganiro bagira, bati « Ese wari uzi ko naka nawe yahindutse inyagira»?

ARAVUGA AYA RURESHWA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani bawuca iyo bumvise umubanditsi ugoronzora amagambo y’amayeri mo amanyakuri ashaka kuriganya abamuzi; nibwo bavuga ngo,.avuga aya Rureshwa ! » Wakomotse kuri Rureshwa rwa Mugema w’i Rugendabari ku Ndiza (Gitarama) ahagana umwaka w’i 1400.

YAZINDUTSE IYA RUBIKA

+
Category: Proverbes rwandais

Uyu mugani baca bagira ngo: « Yazindutse iya rubika » bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga; ni bwo babaza, bati: « Ese kuki naka yazindutse iya rubika? » Wakomotse kuri Rubika, murumuna wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; mu myaka isaga uw’i 1400.