Comment régler durablement la question de l’insécurité à l’Est de la RDC ?

Est-ce que la « disparition » de Bosco Ntaganda dans le Parc de Virunga veut dire que la page sur son arrestation vient d’être tournée ? Si c’était le cas, il est clair que Ntaganda ne sera jugé ni par la CPI, ni par la justice congolaise. Plusieurs observateurs sont d’avis en effet qu’il détiendrait un certain nombre d’informations et de secrets sur des zones d’ombres des accords de Paix entre Kigali et Kinshasa que ni le Président Kagame, ni le Président Kabila n’ont intérêt qu’ils soient dévoilés. 
Lire le document

ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKARYORA

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhamya bakakigerekera uwo bali kumwe by'amaherere, akaba ali we ugihanirwa; ni bwo bagira, bati Abagabo bararya imbwa zikaryora !» Wakomotse kuli Sabuhoro bwa Rwishyura w'i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara (Byumba); ahasaga umwaka w'i 1860.

1958_ Notable confrerie des Moami chez les Warega- Maniema-Congo

Ubwo hali ku ngoma ya Rwabugili, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n'uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w'umugaragu wa Rwigenza. Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ari we umusigalira mu buhake, kuko yali azwi kurusha Sabuhoro; yali azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo; bituma nyirabuja amutonesha byimazeyo, bigeza ubwo bajya baryamana kuko yamwigizeho «nduhura» (Umugaragu umara nyirabuja akaligiligi baryamanye).

 

Nuko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye bit ihishira, bituma bagenzi be bamugilira ishyali.

Bagumya kubihurahura. Aho bigeze barerura bamurega kuli shebuja; bat i «Buliya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe nta handi buturuka ni uko baryamana». Ubwo Rwigenza nt iyabyitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane, agakunda na Nzigiye ku bwa bya biganiro yagiraga. Bagumiliza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera. Abwira abo barezi, at i «I kizabinyemeza ni uko muzamugenzura mukamufata; naho gukeka gusa ntibyahana umuntu». Abarezi bati «Ibyo byo si agatinze, ni ejo tukamugushyikiliza ? !» Batangira ubwo baramugenza.

 

Aliko hagat i aho Nzigiye akaba yaratashye iwe asigalirwaho na murumuna we Sabuhoro. Bidateye kabili, mu ka Rwigenza atuma Sabuhoro kuli mukuru we; at i «Ugende umbwilire Nzigiye azaze anyitabe vuba kandi muzagarukane». Sabuhoro aragenda arabimubwira. Koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza Nzigiye aramukanya na nyirabuja banzika ikiganiro barashyeshyenga by'abakumburanye; bigeza aho akaryana mu mpuzu no mw'ihururu karabuguga barabugwabugwa. Muka Rwigenza ahamagara Sabuhoro aramwongorera, at i «Heza abali aho bose hasigare Nzigiye nawe gusa». Sabuhoro arabaheza; bamaze kugenda nyirabuja aramubwira, ati « Hagarara mu rugo uheze hekugira uwinjira mu nzu mu ».

 

Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya mu gico inyuma y'inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka. Nzigiye yumvise imilindi ahubuka ku bulili arasimbuka abacamo aranduruka. Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa. Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna we; bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza. Bamumugejejeho, bat i «Twafashe Nzigiye kuli ya magambo twavuganye aducamo araducika, none tukuzaniye murumuna we, kuko all we wali ku muhezo ? ! »

 

Rwigenza abyumvise ararakara; ategeka ko baboha Sabuhoro kuko na we atali karembe. Bamubohera mu nzu muka Rwigenza alimo. Bakomeje kumushungera bumva amayambo y'amatakirangoyi yavugaga, bituma nyirabuja agira ibitwenge n'ubwo yali yamanj iliwe afite ikimwaro, aratulika araseka. Sabuhoro yumvise ko uwo mugore na we amusetse aliyumvira; ati «Naruha sabutindi Sabuhoro naruha ! ! ubonye ngo uwasambanye acike, none uwo basambanyaga na we yubahuke anseke ! ati «Abagabo bararya imbwa zikaryora !» - iyo bashatse

baravuga ngo «... imbwa zikishyura !»

 

Abali aho bose baratulika baraseka inkwekwe isaguka inzu; bituma na Rwigenza ashira uburakali na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro. Baramubohora. Amaze kuva ku ngoyi, akulikira mukuru we bagenda uruhenu, bajya gukeza i Jali kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro. Nzigiye ahagabana inka z'amagumba ngo azaziguze; aliko aho kuziguza aziragilira iwe i Mukarange, zirondoka zibyara inyana z'imishishe isa na bike.

 

Bukeye Rwabugili yugamayo, abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza, bituma agabira umugabo we u Mutara wose n'inka zitwa Urugaga. Nzigiye aratunga aratunganirwa, ya magambo Sabuhoro yavugiye ku ngoyi asetswe na nyirabuja, na yo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze amenyekana n'ibwami, bituma Rwabugili amugabira inka zitwaga Akarema.

 

Nuko kuva ubwo ayo magambo yakij ije Sabuhoro aramamara ahinduka umugani, bacira ku muntu woroheje babonye yitiliwe icyaha cy'ukomeye; bakagaragaza ako karengane, bagira, bati «Abagabo bararya imbwa zikaryora ! »

 

Kuryora bivuga kwishyura by'amaherere.

 

 

 

 


Catégories

Imigani

 

[ <-  Retour ]

Commentaires / réactions

Displaying results 1 to 2 out of 2

Sabuhoro from Kigali (Sunday, 06-06-10 19:33)

Biranshimishize cyane kuko nkomoka kur'uyu muryango wo kwa Nzigiye na Sabuhoro. Ndabashimiye cyane. Ariko wamugani Abagabo bararya imbwa zikaryora? Mukomerez'aho akazi keza.

 

mahoro peace from rwanda (Thursday, 16-07-09 13:42)

muraho!
Ndabashimiye kubwimigani cg se insigamigani mwatugejejeho.
Ariko, kuri njye kuba nabona kiriya gitabo muzikuramo ntibyanshobokera. sinzi rero, nkinkunga mbasaba, niba mutadushiriraho , buhoro buhoro cg se icyarimwe, insigamigani zose ziboneka mwa kiriya gitabo mubikuramo.

Kubwanjye mwazaba mumfashije.

mbaye mashimiye.

 

Autres messages :

 

Ajouter un commentaire / Réagir

Ecrire ici