KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WEUyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira, bati : «Kami ka muntu ni umutima we nimumwihorere». Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro; ahasaga umwaka wa 1400. |
|
|
|
|
|
Kuri iyo ngoma, hariho umugabo w'umukobwa akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n'ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe muri baka Mibambwe asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu bajyana imbuto y'uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye kubyarira mu Cyambwe (Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (Gitarama). Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe, bati «Twese twemeje ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira mu Cyambwe ; bati «Keretse Muhangu wenyine ni we wereje ko akwiriye kubyarira mu Bitagata bya Muganza !» Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza. Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe, bati «Nta kindi kishe umugore wawe; yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje!» Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. Inkuru igera kuri Muhangu, iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira n’abe n'ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b'abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe. Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira, ni bwo abasezereye ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo, arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze kuhagera, atumiza abatoni be n'abagaragu b'irimenanda; bose baraterana baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira, ati «Bana banjye kwikota ibwami si bibi: ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami mukimusaba !», ati «Mubuze akandi kami kadahwanye n'umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n'umwami neza !» Abahungu be n'abagaragu be birabayobera, bararebana gusa. Muhangu abonye ko bajumariwe, ati : «Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu ku mwami, ni umutima we». Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje; birahorwa. Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye, mukuru wabo akubaganya umugore w'umwami w'i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa aranyagwa, byototera na barumuna be; bose baranyagwa. Abagaragu ba Muhangu bamaze kubibona, bibula rya jambo yasize avuze, bati «Muhangu yabivuze ukuri: Koko Kami ka muntu ni umutima we !» Yavuze ko umutima w'umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; ariko kakaba ariko gatuma akunda nyirako! Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga, bati «Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima we !» Aho ni naho kandi haturutse «kwigira kami gato» = icyigenge.
Kami ka muntu = umutimanama.
Catégories Imigani
|
|

