Comment régler durablement la question de l’insécurité à l’Est de la RDC ?

Est-ce que la « disparition » de Bosco Ntaganda dans le Parc de Virunga veut dire que la page sur son arrestation vient d’être tournée ? Si c’était le cas, il est clair que Ntaganda ne sera jugé ni par la CPI, ni par la justice congolaise. Plusieurs observateurs sont d’avis en effet qu’il détiendrait un certain nombre d’informations et de secrets sur des zones d’ombres des accords de Paix entre Kigali et Kinshasa que ni le Président Kagame, ni le Président Kabila n’ont intérêt qu’ils soient dévoilés. 
Lire le document

NI ISHYANO RYA GASHYANTARE

Uyu mugani bawuca iyo hagize ikintu kiza gihungabanya amahoro; ni bwo bagira, bati «Ni ishyano rya Gashyantare!». Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa, wari utuye kuri Nyakizu mu Bwanamukali (Butare); byabayeho ahayinga umwaka w'i 1700.

1958_Danse Bapende du Migangi Kwilu-Gungu

Uwo mugabo Gatashya, ngo yari umukire cyane, yarabyaye, aranatunga aratunganirwa. Igihe kimwe, rero u Burundi bushotora u Rwanda ingamba zombi ziranzikana bararwana.

Muri iryo hiriburana, Gatashya ahaba ingenzi cyane, bituma agororerwa gutwara Bashumba. Amaze kuyigabana, ararabukirwa ararundisha, bituma aba umukire w'ikirenga. Hanyuma ubukire bumaze kumusaga, akoranya ingabo n'abatware be, arababaza, ati «Uwo mubona duhwanije ubukire mu Rwanda umu ni nka nde?» Baramusubiza, bati «Uwo musingiye ni Cyilima musa, uretse ko agutambukije ingoma gusa».

 

Nuko Gatashya abyumvise aranezerwa cyane, ahera ko akoranya abari abe na rubanda rwo muri iyo mpugu, ababaza kwa kundi, na bo bamusubiza nk'aba mbere, kubera akoshyo babakakiyemo.

Noneho Gatashya arushaho kwishima; ni ko kwongera gukoranyiriza hamwe abatware bose na rubanda rundi, arababwira, ati «Ubwo mwabonye ko maze kuringanira na Cyilima, icyo antebeje kikaba ari ingoma gusa, noneho na njye ndashaka ibirori bihimbaje cyane, none rero, mwe nimuntoranirize ukwezi kunyuranye n'ukwa Gicurasi, maze na njye nzajye aba ari ko ngiramo ibirori».

Abatware na rubanda bamaze kubyumva bahitamo ukwezi kwa Gashyantare bemeza ko ari ko Gatashya azajya agiramo ibirori nk'ibyo kwa Cyilima bikura Gicurasi. Bamaze guhamya ukwezi kw'ibirori, ibwami barabimenya baranuma; babigira ibanga, banga kubyasasa kugira ngo bitamamara bigakengesha Gatashya.

Byibera aho; ukwezi kwa Gashyantare kurashyira kurataha. Gatashya ararika igihugu cye cyose cyo mu Bashumba, agena n'umunsi ibirori bizaberaho. Abatasi b'ibwami barawumenya baritegura. Kwa Gatashya binikiza ibirori: bazana inka zo mu gihugu cye zose, baraza abagabo n'abagore n'abana, barakubita baruzura; mbese Bashumba yose irashika ntihasigara n'iyonka, bahururiye ibirori byo gukurira Gashyantare kwa Gatashya.

Nuko bamaze guterana binikije ibirori, iz'ibwami zirasesekara, igihugu cya Bashumba ziragisakiza, zigita mu rukubo ziragitikiza: zinyaga inka n'amatungo magufi, imyaka zirasahura. Gatashya arafatwa n'ingabo ze: icumu rirahoga mu Bashumba, imvano ibaye ibyo birori byo gukura Gashyantare bigana gukura Gicurasi nko kwa Cyilima. Bihinduka ishyano kuko byari bije guhuganya umutekano w'Igihugu, nyuma bigahitana abantu benshi ku maherere. Byabaye irya Gashyantare, kuko nyirabayazana Gatashya yabiteguye muri Gashyantare.

Byashushe n'icyago kiza kibangamira amahoro yahindaga mu rugo, uwari ayifitiye akagira, ati «Ni ishyano rya Gashyantare», abigereranya na Gatashya wahungabanije amahoro y'igihugu muri Gashyantare !

 

 

Kugusha ishyano rya Gashyantare = Kubuzwa amahoro n'amaherere.

 

 


Catégories

Imigani

 

[ <-  Retour ]

Commentaires / réactions

Que pensez-vous de cet article ?

Donnez votre avis

Ajouter un commentaire / Réagir

Ecrire ici