NTIBAKIMUCIRA N'AKARI URUTEGAUyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uteragiranwa n'uwenze wese kuko amaze gukena agasuzugurika; ni we rubanda bavugiraho ngo «Ntibakimucira n'akari urutega». Wakomotse kuri Bufenge muka Mukire, umuhinza wo mu Kinyaga (Cyangugu); ahasaga umwaka w'i 1500. |
|
|
|
|
|
Ku mpenuka y'ingoma ya Ndahiro Cyamatare, i Kinyaga cyatwarwaga n'umuhinza witwa Mukire, afite umugore witwa Bufenge; akaba umwibone kabuhariwe mu bandi bagore bo mu Kinyaga; akambara ubutega bw'aho bwiza bwitwaga rukindu: dore ko n'ubusanzwe ubutega bw'abagore b'abakire bwari bene ubwo bukava mu Kinyaga; naho rubandakazi bo, bambaraga ubwitwa ubujobano. Iyo Bufenge yamaraga kwambara by'umurimbo nta wundi mugore wamwegeraga; kubwa bwa bwibone bwe nyine.
Nuko Ndahiro amaze gutanga hima umuhungu we Ndoli ari we Ruganzu: Rugambirira abahunde rwa Muhumuza, Cyitatire cya Mutabazi; kuko yitatiraga aho azatera ubwe. Yimana guhiga abahinza bari mu Rwanda bose. Mu ikubitiro rya mbere yica Rubingo i Rutongo, muri Kigali, yongera kwica Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza muri Butare, yica Mpandahande wari utuye i Ruhande (ahari Univerisite y'i Butare), yica n'abandi bahinza benshi barimo umuhinzakazi Nyagakecuru muka Samukende ku Bisi bya Huye mu Bungwe h'i Butare. Nyagakecuru uwo, ubundi izina rye bwite yari Benginzage.
Ruganzu amaze gukendereza abahinza bari mu Rwanda rwo hagati yibuka Mukire wo mu Kinyaga; yoherezayo abatasi bo kumutata. Yoherezayo Muvunyi wa Karema karemajwe n'ibyuma, I shyogo rya Karema Sebitana mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwitega wakubise Gogo uruguma rurenze Inguriro. Agezeyo akeza umutware wa Mukire witwaga Gogo. Undi aramwakira aramuhaka aranamutonesha. Bukeye Gogo abwira Muvunyi, ati «Numvise ko iwanyu haba inka nziza, none uzanzanire inka y'iwanyu nanjye nyitunge». Muvunyi, ati «Ibyo byo ni ikitanduhije nzayikuzanira».
Amusezeraho ajya kuyimuzanira ariko akaba amaze kumenya neza imico yo mu Kinyaga. Araza abwira Ruganzu n'ingabo ze, Ibisumizi; ati «I Kinyaga cyose nakimaze n'amaguru: nabonye uko bifashe narabakengurutse, nta mugabo urangwa yo!» Ati «Nkigerayo nakeje Gogo umutware wa Mukire, none yantumye inka y'ino nziza yimpe nyimushyire». Ruganzu amuha inka nziza yitwaga Inguriro, Muvunyi ayishyira Gogo.
Agishyira nzira, Ruganzu n'Ibisumizi bamuza runono. Ageze kwa Gogo amutura Inguriro. Abanyakinyaga barayishima. Agumya ayihungura ayikuyakuya byo kuyimurika amaryohereza. Gogo na we arahaguruka arayegera arayirebareba. Igihe akiyitegereza, Muvunyi ayirenza inkoni ayimukubita mu mutwe amutsinda aho. Nibyo bigwi bye mu cyivugo, ngo «Ndi Muvunyi wa Karema Ishyogo rya Karema, Sebitana mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwitega, nakubise Gogo uruguma rurenze Inguriro i Biguzi na Mwito... ».
Ubwo Gogo amaze kugwa, Ibisumizi biba birahasesekaye. Barwana n'Abanyakinyaga inkundura karahava. Ingabo za Gogo ziraneshwa. Bahera ko batera no kwa shebuja Mukire arafatwa. Bamwambura intorezo ye y'ubuhinza aba ariyo Ruganzu amwicisha, bayizana i bwami mu minyago, ababuranyi bajya kurahira bakayimanika mu ruhamo rw'umuryango; utsinzwe bakayimukubita ku gakanu. Ni yo yavuyemo igitutsi batuka umuntu w'umugome bavuga ngo «Aragakubitwa Rwamukire!»
Nuko Mukire amaze gupfa iby'iwe biratatana, u Rwanda rwigarurira i Kinyaga ubwo. Wa mugore Bufenge asigara yandagaye. Bwa butega bwa rukindu yambaraga akajya abucisha inshuro, arabuhahisha burashira; asigara yambaye ubuguru busa. Abagore bo mu Kinyaga rero babibonye batyo baramwanjama baramusuzugura; bamubona bakamuseka bamukina ku mubyimba, ngo «Mbega bwa butega bwa Bufenge bwajya he ?» Bakamukwena bakamucira mu maso. Bufenge arandagara arandavura, kugeza igihe yiyahuriye mu Kivu.
Umugani rero waduka ubwo: uwo babonye ateragiranwa n'uwenze wese kuko amaze gukena akabura kivurira, bagafatiraho bagira, bati «Ahe harashize dore nta we ukimucira n'akari urutega! »
Gucira undi akari urutega = Guha undi akantu gahwanije agaciro n'urutega rumwe. Akari urutega = igifite agaciro gake.
Catégories Imigani
|
|
Commentaires / réactions
Displaying results 1 to 1 out of 1
clement robert from rwanda (Wednesday, 24-02-10 23:10)
muduhe ibitekerezo byinshi tumenye amateka yacu y'u rwanda
Autres messages :

