Kuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu nkoko za mbere; ahubwo ni ukuzindukira aho bakenga, umuntu ashobora kubonera ibyago, nk’ibyo Rubika yaboneye mu nzira yazindutse. Uwo mugabo yabayeho ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro yari umubanda atuye ku Kigina cya Ndiza, akanaba mwene sewabo wa Mashira; ubwo yari murumuna we; kandi bari abahanga bo kuragura, hamwe na mwishywa wabo Munyanya. Ubwo Mashira yari afite ingo eshatu: urwo ku Ndiza, n’urw’i Cyubi cya Rutobwe muri Rukoma, n’urwo mu Kivumu cya Nyanza i Nyabisindu muri Butare.
Nuko Mashira abonye Rubika na Munyanya ari abahanga bo guhanura, abategeka ko bajya bakuranwa kuza kumufasha, kuko yasangwaga n’abantu benshi bamuhanuza; kuko kandi yakundaga guhanura nijoro akangutse, uwo mwene se wabo Rubika, na we yakundaga kuzinduka kugira ngo bafatanye guhanura mu gicuku rubanda bicuye. Igihe cye cyagera akaza, akaba ari we ukangura Mashira. Mwishywa wabo Munyanya akajya abibona mu mutwe w’ubuhanuzi, agasanga Nyirarume Rubika azagirira ibyago mu nzira.
Bigeze aho aramwihererana, ati: "Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira; ahubwo ku gihe cyawe ujye urarayo kandi ureba ko utahabura uburyamo cyangwa ikigutunga" Rubika aramureba aramusuzugura; aramubaza, ati: "Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka kuri nyoko?" Ubwo Rubika yavugaga mushiki we, nyina wa Munyanya. Munyanya aramwihorera yanga kubwira nyirarume nabi; barazibukirana barataha.
Bombi bamaze kugenda, Rubika ntiyemera kumvira mwishywa we; akomeza ya ngeso yo kuzindukira kwa Mashira. Bukeye mwishywa we yongera kumubaza ahengera Rubika ari kumwe na Mashira, arabegera ati: "Babyeyi hari icyo nshaka kubabwira!" Araterura, ati: "Rero Mashira nabwiye Rubika ngo areke ingeso ye yo kuzinduka aza iwawe, ngira ngo atazabonera ibyago mu nzira, ariko aranga aransuzugura; kandi narabibonye, azabizira! Mashira abaza Munyanya, ati: "Mbese ibyago ubona azagirira mu nzira ijya iwanjye ni nk’ibihe? Munyanya ati: "Natihana kuza kukubyutsa ijoro ryose azabonera ibyago mu nzira, kandi azaba iciro ry’imigani imwokame mu Rwanda atakinariho" Mashira na Rubika baramuseka; bati: "Mbese ihanura ry’abakobwa ryaturutse he?" Ubwo bavugaga mushiki wabo nyina wa Munyanya.
Ngo haceho iminsi, Mashira ava i Cyubi, ajya mu rugo rwe rwo ku Kivumu cya Nyanza. Agezeyo ahasanga abaje kumuhanuza batagira ingano; ni ko gutumira Rubika ngo aze gufata igihe, abone uko amufasha guhanura. Rubika araza yitaba Mashira barahanura; ariko agacumbika mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, akajya avayo mu ijoro akabyutsa Mashira bagahanura, bwacya agasubira ku kiraro cye mu ruhango. Umunsi umwe, ahageze asanga yagemuliwe; aha abagaragu be inzoga baranywa barasinda; bagiye kuryama abategeka ko baza kumuzindura. Bamaze kuryama, Rubika akangukira hejuru by’akamenyero ke, ahamagaye abagaragu ntihagira uwitaba umugono uvuga, ubwo hakaba ku kwezi, akeka ko yakerewe; agenda yiruka abagaragu bagisinziriye ntibamenya ko yagiye. Yiruka Mayange yose akeka ko ari mu museke; kuko yari yashutswe n’ukwezi. Ngo agere mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ahura na bihehe na rutare yazo izishoreye, ziramufata ziratanyaguza, ziramugabagabana; ubuhanuzi bwa Munyanya bwuzura butyo.
Abagaragu ba Rubika bakangutse basanga yandurutse kare, bashyira nzira baramukurikira; bageze kwa Mashira baramuheba; bamubajije Mashira arabahakanira. Ubwo Munyanya akaba ahari akubita agatwenge; ati: "Wowe Mashira uko ureba ibisimba ntibyamuriye!" Mashira ariyumvira mu buhanuzi bwe, ati: "Murumuna wanjye Rubika yapfuye koko." Ubwo buba ubwa kabiri Munyanya arusha Mashira guhanura; kuko mbere yari yarahanuye n’ibya Nyanti.
Nuko ubuhanuzi bwa Munyanya bwogera butyo; Rubika koko ahinduka iciro ry’imigani; baba bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga, bati: "Ese ni kuki yazindutse iya rubika?" Ubwo baba bazirikana inzira Rubika yanyuzemo akabona amakuba agapfa.
Kuzinduka iya rubika = Kuzindukira aho bakenga; ahashobora gukurura amakuba.