YACIYE RUHINGANYUMA
+
Rubrique : Proverbes rwandais


Publié le 6 Mar 2009 par Gaspard Musabyimana

Ruhinga uwo yali umusinga wo mu Basangwabutaka, akaba umutware w’u Rwerere, yararugabanye akili ingaragu. Yali yarabyirukanye ingeso yo gufuha. Aho ashakiye kurushinga, arasaba ararongora. Umugeni amaze gutinyuka akoranya abavandimwe be n’inshuti ze, arababwira, ati «Icyo nabahamagaiiye ni ukugira ngo mbamenyeshe ingeso yanjye ejo itazaduteranya. Araterura ati «Musanzwe mubizi nintahaba ntihazagire umuntu n’umwe ungerera mu rugo I» Abibabwira ali kumwe n’umugore we, ndetse na we arabimutonga; ati «Ndamuka nkubonanye n’umugabo muganira nkagusenda I» Yongera no guteranya abagaragu be, na bo abibasubiliramo; ati «Uwo nzabona nzamunyaga ».

Nuko Ruhinga yibera aho n’umugore we. Umugore yashaka ikintu akagihamagaza umuja. Bukeye mukuru wa Ruhinga ava mu rugendo; aza afite umunaniro n’inyota ndende yanga guca ku rugo ajya gufunguza kwa murumuna we; aliko asanga we adahali. Asaba umugorewabo inzoga. Undi arayimuha. Agitangira gusoma, Ruhinga aba arahageze amushikuza agacuma arakamena; aramwirukana, aramusendekeza amugeza ku irembo ; arahindukira asenda umugore we. Amaze kumusenda noneho arashega karahava; bituma yangana n’abavandimwe be, inkuru isakara u Bugoyi bwose. Ruhinga aba aho nta mugore. Bigeze aho arongera ashaka undi; aliko bidateye kabili na we aramusenda; amujijije ko asanze aganira n’umugaragu we; ndetse n’uwo mugaragu aramunyaga. Yongera gushaka undi bwa gatatu, noneho yigira inama yindi, yirukana abagaragu babaga iwe bose asigarana n’abaja gusa. Baba ail bo baba abanyanzoga n’abozi n’abanyagikali. Biba aho bityo.

###google###

Bishyize kera, yicara ku irembo n’umuheto we, yubikiye uwo yabona amugira mu rugo ngo amurase. Ubwo hakaba mubyara we wagambanye n’abaja ngo bazamubonane na muka Ruhinga. Igihe akicaye ku irembo, mubyara we aca inyuma y’urugo ararwulira, asanga muka Ruhinga mu gikali baliganilira. Hagati aho Ruhinga ashaka kunywa itabi; ajya kwishyiriraho igishilira dore ko nyine nta wamugereraga mu rugo. Ageze mu gikali arabukwa mubyara we aho aganira n’umugore we, amutera icumu amutsinda aho asubira ku irembo yivovota. Aragumya alivovota avuga, ngo «Naruha Ruhinga naruha ndakanyagwa I» Ruhinga nishakire umu- gore, nimara kumugeza aho Ruhinga banshe inyuma I Aho kubabazwa n’upfuye ababazwa n’umugore we wiganiliraga. Ubwo na we aramusenda kandi arahira kutazongera gushaka ukundi.

Nuko abaje bitabiliye icyo gikuba gicitse baza babaza, bati “Uyu muntu azize iki”.  Abaja bati ”Azize ko yaciye Ruhinga inyuma akamuzira mu rugo”. Inkuru rero yarara u Bugoyi bwose, uhuye n’undi yamubaza, ati ”Naka uwo ngo yazize iki” Wawundi, ati “Ngo yazize ko yaciye Ruhinga inyuma”. Bakomeza kubivuga batyo biratinda, bigera ubwo bihinduka umugani, Ruhinga inyuma byungwamo ijambo Iimwe Iya ”Ruhinganyuma”. — Guca ruhinganyuma : Gukebereza rwihishwa.

[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, p.198].

Pas de commentaire

COMMENTS

Repondre

Laisser un commentaire